
The Official X handle of Musanze District | Northern Province | Government of Rwanda | Toll free: 4042 | Email: [email protected]
Musanze, North Rwanda
Joined August 2011
- Tweets13.8K
- Following1.4K
- Followers50.2K
- Likes9.9K
Pinned Tweet
Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, igikorwa cyo gufasha abacururizaga muri #GOICO kubona aho bakorera kirakomeje. Mu bacuruzi 1,607 babaruwe; 1410 bamaze kubona aho bakorera. Iki gikorwa kiyobowe na Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3.
Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3 n'Intumwa ya @RwandaTrade bakurikiranye igikorwa cyo gufasha abacururizaga muri #GOICO kubona aho bakorera no kuganira n'abasubukuye ibikorwa byabo kugira ngo hamenyekane ibibazo bafite, bihabwe umurongo w'uko byakemuka.
Uyu munsi ku wa 29/10/2026, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage @TheoKayiranga yitabiriye ibirori byo gutaha ibikorwa byakozwe n'Itorero rya #AEBR binyuze mu Ishuri rya #CBSKinigi birimo inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu Kagali ka Kabeza, Umurenge wa Nyange.
Muri ibi birori byitabiriwe n'Umuvugizi w'Itorero AEBR mu Rwanda, Bishop Elisaphan Ndayambaje n'Abandi bayobozi batandukanye bayobora iri torero mu Rwanda, hatashywe kandi ikibuga cya Basket na Volley n'inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'ishuri rya #CBSkINIGI
Mbe Nyangakugoma za Musanze, Amatora yo ku rwego rw'Akagari azaba tariki 31/10/2026. Kwitabira aya matora ni inshingano zacu twese, ntuzabure! #Amatora2026
Umuyobozi w'Akarere @NsengClaudien na Visi Meya Ushinzwe Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3 bitabiriye umuhango wo gushimira Uturere twitwaye neza muri gahunda za Ejo Heza na Mituweli 2024-2026, wabereye i Gakenke. Musanze yegukanye umwanya wa 1 mu gutanga umusanzu wa Mituweli 2025/2026.
Guverineri @gahundemaurice, Umuyobozi Mukuru wa @RSSB_Rwanda @Regis_Rugema, Abayobozi b’Uturere tugize @RwandaNorth n'abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye uyu muhango. Abayobozi basabwe kurangwa n'ubufatanye kugira ngo EjoHeza na Mituweli birusheho kugera ku baturage benshi.
Musanze District retweeted
Taking some time off to show friends from 🇬🇧 the beauty of 🇷🇼.
In Musanze today to see the golden monkeys and experience a bit of 🇷🇼 culture.
Ground sorghum, played drums, danced and got dressed up as the Queen Mother, 🇷🇼 style !
Ndishimye cyane!!
Come and invest in Musanze District, where business meets opportunity.
Replying to @MusanzeDistrict
@MusanzeDistrict: Today, Vice Mayor/ED @UWANYIRIGIRAcl3, received a delegation from OBOR Technology Rwanda Ltd, a roofing sheets manufacturing industry, led by Mr. Telesphore Mbonabucya, to discuss investment opportunities that facilitate expansion of their business in Musanze.
Uyu munsi, Visi Meya @TheoKayiranga yifatanyije n’Umuryango @HopeandHomesRW mu gusoza umushinga “Twubake Umuryango twita ku bana bafite Ubumuga”, washyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango "Wikwiheba Mwana" n’Ubumwe Community Center, ku nkunga ya @EuinRW mu gihe cy'imyaka 3.
Mu bukangurambaga ku mirire no kurengera umwana, Umufatanyabikorwa @cbomukamira yashimye Akagari ka Sahara kaje ku isonga mu kwesa imihigo ya 2025/2026 muri uyu murenge, afasha abaturage kumva neza uruhare rwabo mu kurengera umwana, kunoza imirire, isuku n'imibanire mu muryango.
Muri iki gitondo, Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3 yakiriye intumwa za OBOR Technology Rwanda Ltd, uruganda rukora amabati, ziyobowe na Bwana Telesphore Mbonabucya. Baganiye ku mahirwe y'ishoramari yabafasha kwagurira ibikorwa byabo mu Karere ka Musanze.
Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage @TheoKayiranga yasabye abaturage gufasha abana kubona indyo yuzuye, kwitabira Ingo Mbonezamikurire no kwimakaza ubufatanye b'wumugabo n'umugore mu kwita ku burere bw'umwana no kuzuza izindi shingano zo kwita ku rugo.
Abafatanyabikorwa @rwamrec, #CADO, @cbomukamira, Reach the Children Rwanda, Move Up Global Rwanda, @soscvrwanda, #ICPO, @hi_rwanda, Young Life Rwanda, @uwezorwanda_, @adepe_rwanda, @ireme_rw, ADECOR na #MZI bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya igwingira, kurinda & kurengera umwana
Uyu munsi, hateranye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze, yayobowe na Perezida wayo Bwana @MichelNdayambaj. Inama yibanze ku gusuzuma no kwemeza inyigo y'icyanya cy'inganda zidahumanya no gusuzuma imishinga ikeneye kwimura abaturage ku bw'inyungu rusange.
Mu bukangurambaga ku mirire no kurengera umwana buri kubera Busogo, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere @MichelNdayambaj na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza @TheoKayiranga bateye imboga mu karima k'igikoni, bashyikiriza abaturage ibiti by'imbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi
Muri aya masaha, mu Murenge wa Busogo hari kubera ubukangurambaga ku mirire no kurengera umwana, bwateguwe ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye. Insanganyamatsiko iragira iti: "Duhurire mu muryango, Tujyanemo."
Mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo gukurikirana Imikorere y'Ingo mbonezamikurire y'abana bato; kuwa 26/10/2026, ku Karere habereye inama yahuje abakorerabushake ba Caris Development Organization (CADO), iyobowe na Bwana MUPENDA Patrice, uhagarariye CADO mu Karere ka Musanze
Urutonde rw'agateganyo rw'abakandida ku mwanya w'Umujyanama mu nama njyanama y'Akarere.
Urutonde rw'agateganyo rw'abakandida ku mwanya w'Umujyanama mu nama njyanama y'Akarere warusanga hano: tinyurl.com/mszakbj7
Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu @UWANYIRIGIRAcl3 n'Intumwa ya @RwandaTrade bakurikiranye igikorwa cyo gufasha abacururizaga muri #GOICO kubona aho bakorera no kuganira n'abasubukuye ibikorwa byabo kugira ngo hamenyekane ibibazo bafite, bihabwe umurongo w'uko byakemuka.
Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaInfra, Col Claudien Bizimungu ari kumwe na Guverineri wa @RwandaNorth @gahundemaurice, Komite Nyobozi y'Akarere, Abahagarariye @Rwanda_Housing, #PSF n'Inzego z'Umutekano basuye #GOICO mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo yongere gukorerwamo.






































































