
Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios
Kigali, Rwanda
Joined October 2012
- Tweets103K
- Following142
- Followers732K
- Likes3.3K
U Rwanda rwitabiriye Inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), yatangiye kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bisaga 190 izamara, u Rwanda ruzerekana ibikorwa n’ingamba rwashyizeho mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibiganiro bizibanda cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje, cyane cyane kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera inkunga igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z'imihindagurikire y’ibihe no gufasha ibihugu kugera ku ngufu zisukuye. #RBAAmakuru
📹AMASHUSHO 📹
Hari abaturage baguze ubutaka ntibakore ihererekanya rishingiye ku bugure mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bagaragaje ko batewe impungenge no kuba barabwiwe ko iryo hererekanya ridashoboka kuko abo babuguze nta wundi mutungo bafite ubanditseho. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/vwsenea4
Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ubushake bwawo bwo gukomeza kwigira ku yindi mijyi, gusangira ubunararibonye no kubaka ubufatanye bufite ireme hagamijwe guhanga amahirwe no kugeza ku Banyakigali inyungu zifatika zigaragarira mu mibereho yabo.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya 35 y'abayobozi b'Imijyi, ibera muri Israel.
Yagaragaje amahirwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) ritanga mu kunoza itangwa rya serivisi za Leta, n'akamaro ko guhindura ubufatanye mpuzamahanga mo ibisubizo bifatika bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abaturage. #RBAAmakuru
Mu Bitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke hari inzu yagenewe kwakira abagore batwite bafite ibibazo bisaba ko bakurikiranwa n’abaganga mu buryo bwihariye, aho umubyeyi ashobora kumarayo igihe kirekire akurikiranwa kugeza abyaye.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro, buvuga ko iyi nzu y’ababyeyi, yagize uruhare mu kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/vwsenea4
Abantu barindwi bapfuye abarenga 100 barakomerekera mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye hafi y’Umujyi wa Giza mu Misiri.
Urwego rushinzwe ubwikorezi bwa gari ya moshi muri icyo gihugu rwatangaje ko iyi mpanuka yatewe na gari ya moshi ebyiri zagonganye zivuye mu Mujyi wa Giza na Cairo. #RBAAmakuru
Abanyamuryango ba Koperative DUHARANIRE KUJIJUKA ikorera mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko inkunga bahawe n'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, binyuze mu kigega La Francophonie avec elle, yabafashije gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu.
Abaganiriye na RBA, bavuze ko imibereho yabo yahindutse ugereranyije n’uko bari babayeho mbere. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/vwsenea4
Ingano ya murandasi ikomoka ku byogajuru ikoreshwa mu Rwanda, yikubye inshuro hafi ebyiri kuva mu kwezi kwa Kamena 2025.
Abayikoresha bavuga ko yabaye igisubizo gihamye ku bibazo by’itumanaho mu duce umuyoboro mugari ukoresha fibre optique utarageramo. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/vwsenea4
🔴LIVE: Waramutse Rwanda| Tariki 9 Ugushyingo 2026 teapawt.net/i/broadcasts/2QnlRvAXy…
WATCH:
Paris Saint-Germain (PSG) goalkeeper Lucas Chevalier is in Rwanda as part of the #VisitRwanda partnership.
On his first day, he visited the Kigali Genocide Memorial, met the Minister of State in the Ministry of Sports, Rwego Ngarambe, toured Amahoro Stadium, and interacted with young aspiring goalkeepers aged 13 to 17, encouraging them to stay committed to their football dreams. #RBANews
"Iyo ukina ku buzima bwawe bwite kandi bimwe bisharira ariko ugashaka kubikina ushyenga hari urwibutso ruza."
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, yavuze ku byamugoye mu gutegura no gukina umukino yise ‘Carte d'identité’. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
"Izina rya 'Atome' rero sinjya nditindaho, umuntu atanga icyo afite."
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
📹AMASHUSHO 📹
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, yasobanuye byinshi ku mushinga yatangiye gukoraho w’umukino ugaruka by’umwihariko ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Ni igikorwa yise "Legacy Project; Igitaramo cy’Inkotanyi", azamurikira Abanyarwanda mu mwaka wa 2027. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
"Nifuza ko abantu bajya bazirikana abagiye bahara byinshi kugira ngo u Rwanda rugere aho ruri uyu munsi, n'amahirwe dufite, kuko iyo uzirikanye abo bantu n'ikiguzi cy'ibyagezweho, bituma urushaho kubyubaha no kwitwara neza kurushaho."
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome wanditse umukino ‘Carte d'identité’, ugaruka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo n’uruhare urubyiruko rwayagizemo by’umwihariko mu rugamba rwo kubohora Igihugu. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
"Amateka y'Inkotanyi ni amateka yihariye numva nifuza ko yasangizwa urubyiruko rwinshi cyane cyane urw'ubu."
Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yavuze impamvu yahisemo kwereka urubyiruko, umukino ‘Carte d'identité’ . #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
Umunya-Serbia Darko Nović watozaga Al Merrikh SC ikina muri Shampiyona y’u Rwanda, yatandukanye na yo.
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Al Merrikh SC kuri iki Cyumweru rivuga ko Darko Nović n’abamwungiriza bose batazakomezanya na yo.
Muri Kanama 2025 ni bwo Darko Nović yahawe inshingano zo gutoza iyi kipe yo muri Sudani, nyuma yo gutandukana na APR FC. #RBASports
"Ubu ni uburyo bufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka hakoreshejwe uburyo butaba bwazamura amarangamutima cyane cyangwa ihungabana."
Murenzi Tristan watangije Umuryango Rwanda We Want, yashimye uburyo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome, yakoresheje mu kwigisha amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yabibwiye RBA ku mugoroba wo ku wa Gatanu, mu gikorwa cyo kwerekana umukino wiswe ‘Carte d'identité’. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/4w8d5ytz
Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko batangiye kwiyubakira imihanda, ariko ibikorwa bikabangamirwa n'inzira z'amazi zitunganyije nabi.
Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko buzatunganya izo nzira z'amazi icyarimwe no gukosora izindi zubatswe nabi. #RBAAmakuru
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) cyasabye ababyeyi bagifite imyumvire yo kubona ko abana biga imyuga ari abananiwe amasomo asanzwe kuyihindura, kuko kwiga imyuga ari imwe mu nzira zifasha urubyiruko kwiteza imbere. #RBAAmakuru
📷AMAFOTO 📷
Umunyezamu wa Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, Lucas Chevalier, uri mu ruzinduko mu Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, amutembereza ibice bitandukanye bigize Stade Amahoro.
Chevalier kandi yahuye n’abana bafite hagati y’imyaka 13 na 17 bahugurirwa kuzaba abazamu b’umwuga, abasaba kurangwa n’umwete n’ubushake mu rugendo rwabo rwo kugera ku nzozi zo gukina umupira w’amaguru. #RBAAmakuru
📷: @Nkuranga_
Mu gihe gahunda ya VUP ikomeje gufasha abaturage kwikura mu bukene, abo mu Karere ka Nyamasheke bayibonereyemo imirimo bavuga ko ibafasha mu mibereho ya buri munsi.
Gusa basaba ko amafaranga bahembwa yakongerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere. #RBAAmakuru












