CEPJ retweeted
Papa Leo XIV ategerejwe gusura ikigo cya Don Orione Little Cottolengo giherereye muri Argentina, cyita ku bantu bafite ubumuga barenga 400.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri iki kigo, Maria Victoria Carbone, yavuze ko bishimiye kwakira Papa, agaragaza ko azahasanga umuryango urangwa n’urukundo n’ubufatanye.
Iki kigo cyashinzwe mu 1935 na Mutagatifu Luigi Orione, kikaba ari n'ahantu hakunze gusurwa n'ibihumbi by'abasura baje kuhasengera.
Carbone yagize ati: “Dufata aha hantu nk'umujyi muto, ariko ufite umuryango mugari n'umutima wuje urukundo.” @kibehoradiomari @RwandaMaria @Kinyamateka_KM @CEPJRwanda @DOCICO_CEPR
Igikorwa cyo gutera ibiti muri Paruwasi ya Butamwa muri @Nyarugenge cyatangijwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Nyakubahwa Dominique HABIMANA. – at Rwanda
Kuri uyu 07/11/2026 urubyiruko rusaga 2,000 rwo muri @ArchKigali rwazindukiye muri TVET Butamwa mu gikorwa cyo gutera ibiti nk’umurage w’urubyiruko muri #Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yaturiwe muri Paruwasi Nyamirambo. – at Rwanda
1
171
CEPJ retweeted
Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, muri mille neuf cent- longtemps. Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima. Abachou b'iParis rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo nabo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y'uko njya Cambodge mu nama y'Abakuru b'Ibihugu ba Francophonie, ari naho hazabera amahitamo y'umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere. Ndabashimiye mbikuye ku mutima. Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n'abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, nabo bazi gutarama bitarabaho! Ubwo rero gahunda n'iya nyuma ya Cambodge. Reka mbasogongeze ku munezero twagize na communauté rwandaise de Paris ku cyumweru; aba petits choux de Paris: vous êtes adorables! Aba artistes bacu namwe: murakagira Imana y'i Rwanda! Dutahe cyane rero mwese, #onestensemble!
On September 25, 2026, 12 youth celebrated the completion of the 9-month African Digital Faith Influencers Formation and received their certificates. This milestone strengthens and empowers digital evangelization in Africa and beyond. – at Rwanda
3
184
CEPJ retweeted
Papa Leo XIV amaze kugera mu Bufaransa aho yakiriwe na Perezida w'iki Gihugu Emmanuel Macron.
Uyu munsi @CEPJRwanda yishimiye kwakira itsinda rya 1 ry'abajeni
12 barangije amasomo y'amezi 8 muri African Digital Faith Influencers Formation.Uyu munsi bakaba bahawe certificates.This will empower and sharpen our digital evangelization practices @DOCICO_CEPR @pacis_tv – at Rwanda
Mu gusoza inama y'Inteko Rusange ya CEPJ kandi hatangajwe insanganyama tsiko nshya izakoreshwa muri uyu mwaka wose w'iyogezabutumwa mu rubyiruko igira iti: " NIMUKOMERE ISI NARAYITSINZE" Yohani 16:33 – at Rwanda
12
990
Abagize kandi inteko rusange ya CEPJ bishimiye itorwa rya Padri Alexis NDAGIJIMANA watorewe umwanya w'ushinzwe Iyogezabutumwa ry'Urubyiruko mu rwego rw'Afurika, bamwifuriza ishya n'ihirwe muri iyo mirimo mishya itari isanzwe ku rwego rw'Afurika.@RwandaMaria @Kinyamateka_KM – at Rwanda
6
381
Muri iyi nama kandi Myr Papias yagarutse ku rugendo nyobokamana ruzabera i Kibeho ruzaba tariki ya 21/08/2027, asaba ko hategurwa hakiri kare uburyo abajeni bazagera i Kibeho, bagategurwa ku buryo bwa Roho ndetse no ku mubiri kandi hagatumirwa n'ibindi bihugu. – at Rwanda
9
479
Mu biteganywa gukorwa Myr Papias, Perezida wa Komisiyo y'Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko yagarutse ko umwe mu myanzuro wa Yubile y'impurirane wari ugushyira imbaraga mu ikenurabushyo ry'urubyiruko mu Rwanda. Asaba ko hakorwa iteganyabikorwa ry'uko bizakorwa. – at Rwanda
1
6
371
Mu byo Padri Alexis yagarutseho bigomba gushyirwamo ingufu ni ukuvoma inyigisho muri YOUCAT,gukoresha Digital Evangelization no guhumuriza urubyiruko.Yibukije kandi ko abakenera amahugurwa kuri Digital evangelization, amour et sexualité ndetse na leadership bakwiyambaza CEPJ. – at Rwanda
15
1,049
Mu byagezweho mu mwaka ushize w'iyogezabutumwa hashatswe paternship na communauté de FrereTaisé (France)yo guha abafaratiri stage ijyanye no gutanga ubutumwa mu rubyiruko. Aho abafaratiri bane bamaze kubona iyo stage. – at Rwanda
1
84
Kuri uyu wa 23-24/9/26, muri Centre Bonne Esperance Kicukiro muri @ArchKigali ,hateraniye inama rusange y'abagize Komisiyo y'Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko(CEPJ) igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka ushize w'iyogezabutumwa ndetse n'igenamigambi ry'umwaka
1
119
CEPJ retweeted
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yifatanyije na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu gusoza Ihuriro ry’urubyiruko ryaberaga muri Diyosezi Gatolika ya Byumba ryahuje abasaga 3,024.
#KMAmakuru
CEPJ retweeted
''Abo bana muzabampe mbazane mbatunge i wanjye. Umwana w’uruhinja uvukira mu Igororero akamara imyaka 15 ari kumwe na nyina kubera ikosa yakoze birababaje kandi biteye agahinda, amategeko adufashe gufasha abayaguyemo gukosoka vuba no kuyakosora tubigiranye umutima wa Kibyeyi urukundo n’ubugwaneza.’’ Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba mu gusoza Forum y'urubyiruko
#KMAmakuru
CEPJ retweeted
“Ikibazo cy’inzoga z’ibyuma tumaze kubica, ariko abajeni dufite baraca mu gikari bakavuga ngo bafite inyota” Minisitiri Utumatwishima kinyamateka.rw/#/uburezi-num…













































