Kuri uyu wa 13 /10/2026, ku Ruyenzi muri Centre Pastoral ya CEPR, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba n'umuyobozi w'urukiko rwa Kiliziya yayoboye inama y'urukiko itangiza umwaka w'ubutumwa. Hasuzumye ibyakozwe muri 2025/2026 hanafatwa ingamba za 2026/2027.
ITANGAZO RYO GUSABIRA PAPA LEWO XIV.
@rbarwanda @IGIHE @NewTimesRwanda @ktpressrwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria @pacis_tv @Radiotv10rwanda @TV1Rwanda @isangostar
Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatabarutse. Nyagasani amwakire kandi amuhe iruhuko ridashira. Umuryango w'abakristu asize bakomere kandi bihangane. Dukomeze tumusabire.
Kuri uyu wa 4 tariki ya 10/09/2026, Abepiskopi bagiranye ibiganiro na Ministiri w'Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana, bigamije kunoza ubufatanye mu burezi. Ibiganiro byibanze ku mpinduka nshya ziri mu burezi, impamyabumenyi mu Iseminari nkuru n'Isomo ry'Iyobokamana mu mashuri.
Abepiskopi bifurije isabukuru nziza y'ubusaseridoti bagenzi babo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri na Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/09/2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye inama yabo isanzwe y'igihembwe cya mbere. Iyi nama igaruka cyane ku ugusuzuma imikoreshereze y'umutungo mu mwaka ushize ndetse hagatorwa n'ingengo y'imari y'umwaka mushya mu makomisiyo ya CEPR.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 07/09/2026, habaye umuhango w'ihererekanyabutumwa muri Komisiyo y'Uburezi mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Padiri Lambert Dusingizimana yashyikirije Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza ibikoresho byifashishwa, bityo amusimbura muri ubwo butumwa.
10
979
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 06/09/2026, ahagana ku mugoroba, Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza yakiriwe ku cyicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda aho agiye gukomereza ubutumwa bwe. Azaba ashinzwe Ibiro by'Inama y'Abepiskopi byita ku Burezi Gatolika. (SNEC).
Nyakubahwa Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Nyundo, yaraye yitabye Imana ku wa 30 Kanama 2026. Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira.
Igitambo cya Misa gisoza Forum y'urubyiruko yateguwe na CEPR kimaze gutangira muri Diyosezi ya Byumba kuri iki cyumweru tariki ya 23/08/2026.
Ihuriro mpuzamahanga ry'abakorera ibitangazamakuru gatolika, "Signis World Congress" rigiye gukorera inama mu Rwanda kuva uyu munsi tariki ya 03/08/2026 kugeza tariki ya 08/08/2026. Insanganyamatsiko: "Ese ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kubaka amahoro?"
2
455
Kuri iki cyumweru cya 17 Gisanzwe, umwaka A. Turahimbaza umunsi mpuzamahanga wa ba Sogokuru, ba Nyogokuru n'Abageze mu zabukuru. Insanganyamatsiko iragira iti “Sinzigera nkwibagirwa” (Iz 49,15). Turanahimbaza Abatagatifu Ana na Yowakimi, Sekuru na Nyirakuru ba Yezu.
Dimanche le 26 juillet 2026 sera la 6e Journée des grands-parents,le Pape Léon XIV exhorte à ne pas les oublier.
Le thème: «Moi, je ne t'oublierai jamais» (Is 49,15). La Journée, instituée par le Pape François en 2021, est célébrée chaque IVe dimanche de juillet.
Mu gusoza icyumweru cy'uburezi gatolika ku rwego rw'igihugu, hashimwe amashuri gatolika yahize ayandi mu musaruro w'amanota mu bizamini bya Leta. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka w'amashuri, 2025-2026, iragira iti " Ndera neza, nkure neza, nkore neza"



























