Dominique H retweeted
This morning at the Chroy Changvar International Convention and Exhibition Centre in Phnom Penh, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame attended the opening of the 20th Francophonie Summit. The summit hosted by the Kingdom of Cambodia was attended by King Norodom Sihamoni of Cambodia, Prime Minister Hun Manet, Francophonie Secretary-General Louise Mushikiwabo, and other heads of state and government.
Dominique H retweeted
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ku bufatanye n'izindi nzego, basuye Ibyanya Bigega by'Ibiribwa mu Ntara y'Iburasirazuba, hagamijwe kurebera hamwe uruhare rwabyo mu kongera umusaruro w’ibiribwa.
Minisitiri @Dominiquehab by'umwihariko yasuye abahinzi bakorera mu byanya byo mu Turere twa @BugeseraDistr , @NgomaDistrict na @KayonzaDistrict, abashimira ibyo bakora, baboneraho kumugaragariza zimwe mu mbogamizi zihari cyane cyane iz'imihindagurikire y'ibihe no kubona ubwishingizi.
Mu 2025 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza ubutaka bukabyazwa umusaruro uhagije, kugira ngo igihugu cyihaze mu biribwa ndetse gisagurire n'amasoko.
Dominique H retweeted
Mu kiganiro na @rbarwanda, kuri uyu mugoroba Minisitiri @AKajangwe yasobanuye impamvu ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye byiyongereye muri iki gihe.
Dominique H retweeted
Tubararikiye iki kiganiro ku buhinzi n’ibiciro ku masoko, n’ikirimo gukorwa ngo ingaruka zitaba nyinshi ku muturage.
Kizaba kuri iki Cyumweru, itariki ya 15 Ugushyingo 2026.
Kuva saa 14:00
Dominique H retweeted
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye abahinzi bo mu Karere ka Ngoma ko inzego zose zibari hafi kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo byatuma umusaruro wabo uhungabana.
Ni nyuma y’aho abahinzi bo muri aka Karere bamugaragarije ko bakoze ibyo bagomba gukora bagahinga ibigori ku buso bunini ariko bikaba bitangiye kwibasirwa n'ibyonnyi. #RBAAmakuru
Dominique H retweeted
Uruzinduko Minisitiri @Dominiquehab yagiriye mu Ntara y'Iburasirazuba aho yasuye abahinga mu Byanya Bigega by'Ibiribwa.
Dominique H retweeted
Les faits sont têtus. Under @LMushikiwabo, @OIFrancophonie has modernised its governance, opened offices in Beirut, Tunis & Quebec, expanded teacher mobility & trained 26,000+ young people, to name a few. A third term will build on this vital momentum to further the work for the people it serves.
Dominique H retweeted
🇷🇼 🇱🇷 🎥Watch the highlights from yesterday’s MoU signing between Rwanda Cooperation, led by CEO @RNiwenshuti1, and #Liberia’s Ministry of Local Government, represented by Hon. Edward K. Mulbah, Deputy Minister for Local Government and Decentralization.
In the presence of Hon.@Dominiquehab, Rwanda’s Minister of Local Government, and witnessed by Ambassador @CNumutoni, UN Resident Coordinator in Liberia (@UN_Liberia).
Special thanks to our Rwandan partner institutions:
@RwandaLocalGov, @IremboGov, @ralgarwanda, @RwandaMinesB, and @rrainfo.
Rwanda Cooperation stands ready to support the implementation of this MoU and translate its commitments into tangible results.
#RwandaWorks
#RwandaIsOpen
Dominique H retweeted
Un bilan en béton pour une femme d'Etat.
Et aucune manœuvre de bas étage ne pourra enrayer sa dynamique....
Dominique H retweeted
Amatora yagenze neza muri #KigaliYacu.
Tubashimiye ko mwitabiriye muri benshi kandi mucyeye.
Uruhare rwa buri muturage rwo kohereza abayobozi mu Nama Njyanama y’Umurenge no mu zindi nzego za Komite z’Inama z’Igihugu turusoje neza.
Mwakoze cyane.
---
The elections in #KigaliYacu were a success!
Thank you to everyone who turned out in large numbers and took part in an orderly and peaceful voting process.
We have successfully concluded the elections for representatives to Sector Councils and committees of the various National Councils.
Thank you all for your active participation!
---
Les élections se sont déroulées avec succès à #KigaliYacu !
Merci à toutes et à tous d’avoir répondu présents en grand nombre et d’avoir participé dans le calme au choix de vos représentants aux Conseils de secteur et aux différents Conseils nationaux.
Merci pour votre engagement citoyen !
#Amatora2026
Dominique H retweeted
“Turifuza ko abantu bagiye hariya baba intumwa za bagenzi babo.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye amatora, anakomoza ku mukoro utegereje abayobozi batowe ku rwego rw’Akagari mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu. #RBAAmakuru
Mugihugu hose twitoreye abayobozi batwegereye mu tugari.
Mwakoze cyane mwese kwitabira ku bwinshi. Mwongeye gushimangira ya mahitamo yacu Abanyarwanda y’imiyoborere myiza yegereye umuturage.
Byabaye byiza cyane. Dukomeze twiyubakire u Rwanda twifuza. #UmuturageKuIsonga
📸AMAFOTO📸
Mu ishuri nderabarezi rya TTC de la Salle Byumba mu Karere ka Gicumbi habereye igikorwa cy'ubukangurambaga bwa Sober Generation, bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge.
Abayobozi mu nzego za leta barimo Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, Captain Melony Mutesi wari uhagarariye inzego z'umutekano, abayobozi mu nzego z'uburezi, n'abandi bitabiriye iki gikorwa bahaye impanuro n'ubutumwa aba banyeshuri babereka ububi bw'inzoga n'ibiyobyabwenge.
Hanatangijwe ihuriro ry'abanyeshuri biyemeje kurwanya inzoga n'ibiyobyabwenge muri iri shuri nk'uko byakozwe no kuri Lycée de Kigali aho iki gikorwa cyatangiriye.
#IGIHENews
Dominique H retweeted
Muri iki gitondo mu ishuri rya @Rwandapolice rya Gishari muri @RwamaganaDistr habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze yo kwinjiza aba-DASSO bashya mu kazi mu Turere 15.
Umuhango wayobowe na Minisitiri @Dominiquehab, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’abandi bayobozi barimo n’ab’Uturere aba-DASSO bashya bazakoreramo.
Minisitiri Habimana yavuze ko umutekano ugomba kubumbatirwa kuko ibikorwa byose tumaze kugeraho nk’Igihugu tubikesha umutekano, abasaba no kurwanya ibikiwubangamiye.
Yagize ati: Mu gihe twishimira aba barangije amahugurwa, ni umwanya wo kwibukiranya ko hakiri ibyaha n’ibibazo bikomeje kubangamira abaturage umunsi ku wundi birimo ubujura, umwanda, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubuzererezi, abana bata amashuri, imitangire mibi ya serivisi harimo no kudakemurira ku gihe ibibazo by’abaturage bigatuma bahora basiragira mu nzego zo hejuru, ihohotera ryo mu ngo n’ibindi bitandukanye bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage mu guhangana nabyo tukabikemura, umuturarwanda akabaho yishimye kandi atekanye.
Ndabasaba mu kazi mugiyemo kuzarangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga, gukorana umurava kwanga umugayo, gukorera hamwe, kuba abanyakuri no gukora byose mu ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda.
Dominique H retweeted
Ubudaheranwa bwacu burangwa n’ukuri Joseph Ntawangundi wakoze jenoside ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya EAV Gitwe, kuri iyi tariki 28 Ukwakira 2026 mu Igororero rya Nyamasheke atanze ubuhamya turi kumwe bungeze ku mutima. Ni mu gikorwa cyashoje icyiciro cya 10 cy’amahugurwa agenerwa abakoze jenoside bashigaje byibura amezi 6 ngo barangize igihano cyabo. Uyu munsi amahugurwa yashojwe n’abagororwa 533 barimo 225 bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo ari nabo benshi. Joseph Ntawangundi ari muribo, akomoka mu Karere ka Nyamagabe. Muribo 277 barangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 30. Nyuma ya jenoside Joseph Ntawangundi yarahunze akomeza kuganzwa n’ingengabitekerezo ya jenoside mu ngirwashyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza FDU-Inkingi. Ubu yarahindutse kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda yabimufashijemo. Abagiteye batyo nimwumvireho. Ntawangundi yanyemereye bose babyumva ko azigisha Ingabire wahoze ari Nyirabuja. Uwaduha akamwumva.
Dominique H retweeted
Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, muri mille neuf cent- longtemps. Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima. Abachou b'iParis rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo nabo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y'uko njya Cambodge mu nama y'Abakuru b'Ibihugu ba Francophonie, ari naho hazabera amahitamo y'umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere. Ndabashimiye mbikuye ku mutima. Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n'abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, nabo bazi gutarama bitarabaho! Ubwo rero gahunda n'iya nyuma ya Cambodge. Reka mbasogongeze ku munezero twagize na communauté rwandaise de Paris ku cyumweru; aba petits choux de Paris: vous êtes adorables! Aba artistes bacu namwe: murakagira Imana y'i Rwanda! Dutahe cyane rero mwese, #onestensemble!
Dominique H retweeted
Elections in #Kigali are more than just voting. They are a celebration of democracy! 🎉
At GS Rwankuba, young performers brought music, dance and smiles to the polling station, entertaining parents and community members who had come to cast their votes in the local government elections.
A beautiful celebration of democracy and community spirit!
#Amatora2026
#KigaliYacu
Amatora iwacu ni ibirori.
Kuri GS Rwankuba mu matora y’abayobozi b’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, abato baje gutaramira bakuru babo n’ababyeyi bitabiriye iki gikorwa.
#Amatora2026
Dominique H retweeted
📸AMAFOTO📸
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yageze mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho yitabiriye amatora y’inzego z’ibanze abera ku rwego rw’Umudugudu.
Kuri site y’itora iherereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori ni ho Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi batorera abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu. #RBAAmakuru
📸: @bahizi_imela
Dominique H retweeted
Mu Midugudu yose abaturage bazindukiye mu matora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’aya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu. Kuri Site zitandukanye babanje gusobanurirwa amabwiriza agenga amatora ndetse n'ibyiciro bitorwa.
#Amatora2026
























































