Ruli District Hospital retweeted
Ubuhamya bw' abari bafite uburwayi bw'amaso (ishaza) ubu bakize, nyuma y'uko bitaweho n'abaganga b'ingabo z'u Rwanda RDF mu Bitaro bya Ruli.
#RDF
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
youtu.be/yZS2sCZKAQ0?si=2PpE…
Uyu munsi, @HospitalRuli twakiriye abayobozi ba @rosrwanda @alexNyemazi na @GacinyaTuyisabe basuye serivisi y’amaso bareba uko ikora, banareba ku bikenewe kugira ngo irusheho gutanga ubuvuzi bufite ireme.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso no kwita ku babaturage.
@HospitalRuli twizihije Mutagatifu Maritini wa Poresi, Umurinzi w’ibitaro.
Ibirori byatangijwe n’Igitambo cya Misa yabereye muri Chapel y’ibitaro, iyobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruli, Reverien Nshimiyimana, wari intumwa ya Archdiocese.
Wabaye umwanya wo kuzirikana indangagaciro za Mutagatifu Maritini wa Poresi zirimo urukundo, kubaha ikiremwamuntu no gukorera bose nta vangura.
Abakozi, twahisemo kumwigiraho mu kwakira no kwita ku barwayi, dutanga serivisi inoze zirangwa n’impuhwe, urukundo n’ubwitange.
#ArchKi
32
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro @HospitalRuli , Dr. Kaneza, yayoboye inama y’abatanga serivisi z’ubuzima, hibandwa ku kunoza imitangire ya serivisi.
Abitabiriye biyemeje kunoza umurimo, guhana amakuru no gukorera hamwe kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kuba nziza.
Ubuzima bwiza n'ejo hazaza heza birajyana!
Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Ejo Heza n' Umuyobozi w’Umurenge wa Ruli basuye abakozi b’Ibitaro bya Ruli. Babagejeho ibiganiro ku iterambere rirambye n’akarusho ko guteganyiriza ejo hazaza binyuze muri gahunda ya #EjoHeza.
Ruli District Hospital retweeted
Muri Centre Domus Pacis KIGALI, none, ku wa 12/10/2026, habereye Inama y'Inteko Rusange ya Komisiyo y'Urubyiruko 2026–2027 ya #ArchKigali yahuje abapadiri bashinzwe urubyiruko, n’urubyiruko ruhagarariye abandi (1), yatangijwe na Myr Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi.
Uyu munsi, abatanga serivisi z'ubuzima @HospitalRuli bahawe ikiganiro ku mpinduka z’ikirere n’ingaruka zazo zirimo ibiza n’ibyorezo.
Ni intambwe mu kongera ubushobozi bwo kwitegura no guhangana n’ibyahungabanya ubuzima bw’abaturage.
#Gakenkedistrict
#RwandaHealth
#ArchKigali
8
417
Ruli District Hospital retweeted
Tanga inzira kuri Ambulance 🚑 uraba utabaye ubuzima bw'umurwayi urembye.
Bigire inshingano kandi ubizirikane.
Ku wa 01/10/2026, mu birori byo gutaha inyubako nshya y’Ibiro by’Umurenge wa Ruli, Ubuyobozi bw’Umurenge bwashimiye Ibitaro bya Ruli ku ruhare rw’indashyikirwa byagize mu kuvugurura iyi nyubako.
Ubufatanye mu guteza imbere serivisi nziza ku baturage ni inshingano ya twese.
Komite y'ubuzima y’Ibitaro bya Ruli yateranye!
Nk’uko bisanzwe buri gihembwe, komite y'ubuzima yateranye isuzuma uko serivisi z’ubuzima zitangwa, ireba ibipimo by’ubuzima, inaganira ku iterambere rusange ry’ibitaro.
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
#RwandaHealth
Inama yayobowe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien, Umuyobozi wa Komite y’Ubuzima.
Intego ni imwe: kunoza serivisi, guteza imbere ubuzima no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
#RwandaHealth
114
1/2
Uyu munsi, @HospitalRuli ku bufatanye na @GakenkeDistrict, batangiye amahugurwa y’iminsi 4 ku Imyitwarire mbonezamurimo.
Aya mahugurwa agamije guteza imbere imyifatire iboneye, gukunda umurimo no kuwunoza, hagamijwe gutanga serivisi nziza kandi yihuse.
2/2
Amahugurwa ari kwitabirwa n’abakozi b’Ibitaro bya Ruli n’ibigonderabuzima bibishamikiyeho.
Abakozi bishimiye iyi gahunda ibafasha kurushaho gusobanukirwa imyitwarire ikwiye mu nshingano bashinzwe.
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
#RwandaHealth
5
167
Ruli District Hospital retweeted
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2026, mu Murenge wa #Ruli, habereye igikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga zizwi nk'ibyuma, zari zarafatiwe muri uyu Murenge.
Muri iki gikorwa, hamenwe Litilo 634.7 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge by’amoko atandukanye. Igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, @muka_vestine, umuyobozi wa @HospitalRuli hamwe n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Mu butumwa bwatanzwe, abaturage, by’umwihariko urubyiruko, basabwe:
✅ Kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubera ingaruka bishobora guteza ku buzima no ku mibereho y’ababinywa.
✅ Kwimakaza isuku n’isukura no kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
✅ Gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora, bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.
Ubuyobozi bw’Akarere bukomeje gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango.
Mu gikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge cyabereye i Ruli ku kibuga cya Gataba, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruli yongeye gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibyuma kuko byangiza ubuzima.
#HeheNicyuma
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
#RwandaHealth
Abakora muri serivisi yita ku buzima bwo mu mutwe @HospitalRuli bakanguriye uwo ariwe wese wahuye n’ingaruka z’ibyuma ko akwiye kugana kwa muganga agafashwa kugira ngo agarure ubuzima buzira umuze. 🧠❤️
#HeheNicyuma
#Gakenkedistrict
#ArchKigali
#RwandaHealth
3
251
1/2
📢 Ijwi ry’Umurwayi
Mu nteko y’abaturage, Ibitaro bya Ruli byasuye abaturage bo mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, bibagezaho ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima no kwirinda ibyuma n’inzoga z'inkorano bishobora kwangiza buzima.
#Hehenicyuma
2/2
Mayor @GakenkeDistrict, DG @HospitalRuli bibukije abaturage ko ufite ikibazo cy’uburwayi buterwa n’ibyuma agomba kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
#RwandaHealth
#ArchKigali
#Gakenkedistrict
#IjwiryUmurwayi
5
189


















































