Pinned Tweet
Ujya wibaza niba ibitoro wishyura kuri sitasiyo i ya Essence aba ari byose 100% cg baragupyeta aba pompiste? ⛽️👀
Hari amayeri abapompiste bakoresha utazi reka nkumenere ibanga😂:
1.Kudatangira kuri Zero: umupompist ashobora guha umuntu fuel wenda ya 5k mbere yawe, wowe ukaza nyuma uti ndashaka iya 15k. Sasa aha niho akwibira. Nutareba kuri screen ngo akore reset ya 0 arakomereza kuri 5k abe aguhaye iya 10k wowe wishyure 15k( babyita Rounding Up). Ubwo 5K arayapyeta.
2.Iyo ipompo yikupye ubwayo (auto-click), bagakomeza gukanda ngo bageze ku mafaranga y’afatika cg mbumbe, imashini ibara amafaranga ariko ibitoro bisubira muri tank ya sitasiyo. Aha ni kumwe waka full tank ipompo ikikupira nko kuri 88. 731 frw, aha arakomeza agapompa akagera kuri 90k ariko fuel igasubirayo kuko itarenga aho iba yageze ikoze auto click.
3.Kukurangaza: Akubaza uburyo bwo kwishyura hakiri kare kugira ngo uhugire kuri telefoni utarebye ecran.
Inama: Banza urebe 0.00 Frw kuri screen, kandi usabe ko bahagarara ku nshuro ya mbere ipompo yikupiyeho (first click).
Ese byaba byarakubayeho ko aba pompist bakurangaza bakaguha fuel nkeya kuyo waguze ukaza kubimenya nyuma???
Ipembeya iryo jambo nariherukaga kera mwana. Ese wamugani ni igishinwa. Banza ariko kigira umunyenga mwana🤣
Cyera nkiba mu gihugu cy‘abaturanyi iki kicungo twakitaga ipembeya, ntimumbaze ngo rwari uruhe rurimi, mwe mwakitaga ngo iki???
Ariko rero; icyari gitangaje ni uburyo twabaga twagikoze mu buryo bwa gakondo, mu ibaze kuzirika imgozi intebe izi zisanzwe, twarangiza tugafata umwanzuro wo kujya twizunguka ho tutaniziritse kweli🙈
Kandi ubwo uwahanukaga agakubita umudigi hasi, ntiyabaga yemerewe kujya kuturaburiza, washakaga ikindi ubeshya iwanyu🤣🤣🤣 none abubu bajya mu bigezwe ho sha!
Amakuru mashya! 🚨
Mu rubanza Idrissa Ouedraogo aregamo Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ikizamini cya DNA no kwerekwa umwana babyaranye, icyangombwa cy’ivuka cy’umwana cyatanzwe mu rukiko kigaragaza ko yavukiye muri Canada muri Gashyantare 2026, ariko kikaba kiriho amazina ya nyina gusa nta ya se ariho. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza mu muhezo, rukaba ruzasomwa ku wa 28 Ukwakira 2026.
Niba se amazina ya se atariho, ubundi bitwaye iki niba barashyingiranye mu buryo bwemewe n'amategeko? Ahubwo ikibazo cyaba kiriho izina ry’undi mugabo, ariko niba ari nyina gusa se hari ibirenzekoko?
Ahubwo ushaka bavuge nka Millennials kandi ari Gen Z gute?🤣 we azi abo yahuye nabo. Setu
A quick observation from #MeetThePresident, ndabwira ababyeyi.
Tugomba gukomeza gutoza abana bacu ikinyabupfura, kuvuga neza, kubaha indangaciro no kwubaha. Ubonye amahirwe y'okuvugana na Perezida, ukoresheje imvugo zo kumuhanda, ukamusubiza nkuwo mungana? Ndabyumva aba Gen Z bafite uburenganzira busesuye, barisanvuye ariko kandi hari indagagaciro tukagombye gutakaza.
Untera ibuye arabe ari umubyeyi😁





