RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tugire ubuzima bwiza!
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri zishobora kwirindwa kandi ikanavurwa iyo igaragaye hakiri kare.
Ariko, ni nayo kanseri ya kabiri ikunze kugaragara mu bagore benshi mu #Rwanda, ikaba yihariye 13% by’abarwayi bose ba kanseri.
Kurikira ikiganiro “Gira Ubuzima Bwiza” umenye:
✅Uko wakwirinda kanseri y’inkondo y’umura
✅Uko isuzumwa n’aho isuzumirwa
✅N’ibiyiranga.
Tufatanye turandure kanseri y’inkondo y’umura.
Kurikira ikiganiro kirambuye hano: 🔗Link:youtu.be/XkWdGyXhOc0
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
U Rwanda rwaguye serivisi zo gutanga urukingo rwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ku bakobwa n'abagore bafite imyaka 30 kugera kuri 45.
==========
PRESS RELEASE
Rwanda expands HPV vaccination to girls and women from 30 to 45 years.
#Rwanda #HPV #CervicalCancer #CancerElimination #Mission2027
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Menya indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyirinde.
Iyi ndwara izwi nka "#Hypertension" ni imwe mu ndwara zitandura zica abantu benshi.
Nubwo ari indwara itinda kugaragaza ibimenyetso, iyo uyirwaye atitaweho kare ishobora kumutera indwara zikomeye zirimo iz'umutima, impyiko, izifata ubwonko n’izindi
Muri iki kiganiro “Gira Ubuzima Bwiza”urasobanukirwa:
✅Ikiyitera
✅Uko wayirinda
✅Uko abayirwaye bakurikiranwa n'uko biyitaho.
Kurikira ikiganiro kirambuye unyuze aha: 🔗Link: youtu.be/sdrp4U7GWng?si=wlhQ…
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tugire ubuzima bwiza!
Kanseri y'ibere iri mu ziza imbere mu guhitana ubuzima bwa benshi:
✅Iterwa n'iki?
✅Irangwa n'ibihe bimenyetso?
✅Ivurwa ite?
Mu kiganiro "Gira Ubuzima Bwiza", urasobanukirwa bimwe mu byo wibaza ku ndwara ya Kanseri y’ibere.
Kurikira ikiganiro kirambuye aha:
🔗Link:youtu.be/K5VtWb7Ipc0?si=zICz…
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo ku ngingo twazavugaho ubutaha twandikire.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Muraho!
⏭️Ese nawe wibaza ibibazo byinshi ku ndwara zitandukanye, zaba izandura cyangwa izitandura?
⏭️Wibaza aho wakura amakuru yizewe ku buzima no gufata neza umubiri wawe?
Tukurarikiye ikiganiro gishya cy'uruhererekane cyitwa "Gira Ubuzima Bwiza", aho inzobere mu buzima zizajya zigusobanurira byinshi mu byo wibaza harimo:
✅Ubumenyi ku ndwara zitandukanye: ibizitera, uko wazirinda, kwisuzunisha no kwivuza.
✅Gufata neza umubiri: imirire, imyitozo ngororamubiri, n'ibindi.
✅Ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zigendanye na bwo.
Ibi biganiro byose bizajya binyura kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga za RBC.
⚠️Ibitekerezo byanyu n'ibibazo ku ngingo ziganirwaho ndetse n'ibindi mufitiye amatsiko bizajya byakirwa kandi biherweho mu gutegura ibiganiro by'ubutaha.
Ntuzacikwe!
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tinyuka!
Gusaba ubufasha ni ubutwari, si ubugwari.
Wikwihererana ibibazo by'ubuzima watewe n'inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge.
Nugera kwa muganga:
✅️Uzakirwa neza
✅️Uzagirirwa ibanga
✅️Uzahabwa ubujyanama
✅️Uzahabwa imiti, ukire
✅️Uzafashwa kugira inshuti nziza zikurinda kwishora mu nzoga zikabije.
“Kubatwa n'inzoga Biravurwa.”✍️
#UbubataBuravurwa
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#Sober
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Dore ubufasha butangirwa mu miryango no kwa muganga ku bantu bagizweho ingaruka no kunywa inzoga zikabije.
Twese hamwe dufatanye kubitaho no kubafasha gukira.
“Kubatwa n'inzoga Biravurwa.”✍️
#UbubataBurakira
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen
Uyu munsi, igitondo cy’isuku mu @RuhangoPH cyakorewe muri Serivisi ya “Neonatologie”. Hakozwe ibikorwa birimo: koza inkuta, ibitanda, matora n’ibikoresho bitandukanye; gukoropa ndetse gusukura ibitanda, matora,… hakoreshejwe umuti wa chlorine.
1
4
90
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Twatangiye ikindi cyumweru.
Umusaruro mwiza mu kazi ujyana no kuba umuntu afite ubuzima bwiza.
Wumva waragizweho ingaruka no kunywa inzoga zikabije n'ibiyobyabwenge?
Gana ku ivuriro rikwegereye uyu munsi wisuzumishe, uhabwe ubuvuzi.
Niba ufite uwo mubana wahuye n'izi ngaruka, mufashe agere ku ivuriro afashwe.
Kurikira iyi video umenye ubuvuzi buhabwa abagana ivuriro.
#Ububataburakira
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Buri munota Ambulance itakaje mu nzira, umurwayi urembye aba abuze ubutabazi.
Ba igisubizo aho guteza ikibazo.
#TangaInzira.
Uyu munsi mu @RuhangoPH habaye amahahugurwa y’abazahugura abajyanama b’ubuzima ku kuvura malariya ku Mudugudu hakoreshejwe umuti wa Dhap. Yateguwe ku bufatanye na @JhpiegoRwanda na @InterfaithRda, akaba yitabiriwe n’abayobozi b’Ibigo Nderabuzima byo muri Zone ya @RuhangoPH, (1/4)
1
1
161
Abahuguwe bazahugura abajyanama b’ubuzima baherereye muri zone z’ibigo nderabuzima bakoreramo, icyo gikorwa kikazarangira kuwa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage aho batuye. (3/4)
1
1
23
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Gukaraba intoki n’amazi meza n' isabune, ni uburyo bwizewe bukurinda udukoko dutera indwara duhererekanywa mu biganza.
⚠️None se, buri munsi wibuka gukaraba intoki?
⚠️None se, ufite ubukarabiro aho utuye n'aho ukorera?
Karaba intoki, kandi uharanire kugira ubukarabiro busukuye ndetse bukora neza.
#IsukuHose ibe umuco.
#iSuku ni isoko y’ubuzima.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Nawe wumvise umuntu wagize uburwayi bukomeye buturutse ku kunywa inzoga nyinshi igihe kirekire?
Kurikira ubuhamya bw'umuganga kuri zimwe mu ngaruka zikomeye z’inzoga mu mubiri w’umuntu.
Niba nawe uri mu bantu bagerageza kureka cyangwa kugabanya kunywa inzoga ariko bikabananira, gana ivuriro rikwegereye bagufashe.
"Ububata bw’inzoga buravurwa bugakira"
#HeheNIcyuma
#TunyweLess
#SoberGen
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Ujya wibaza aho umuntu wabaswe n'inzoga yabona serivisi z'ubuvuzi?
Mu #Rwanda kuri buri rwego rw’ubuvuzi wahasanga umuganga utanga serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mutwe, harimo n’abafite ibibazo byo kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge.
1️⃣ Ku bigo nderabuzima byose
2️⃣ Ku bitaro by’uturere
3️⃣Ibitaro bikuru bitanga serivisi zihariye ku bantu bafite ingaruka zikomeye z’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge ari byo:
✅Kigali Mental Health Referral Centre (Kinyinya)
✅Huye Isange Rehabilitation Centre
✅ Icyizere Psychotherapeutic Center (Kicukiro)
✅ CARAES Butare (Huye)
✅ CARAES Ndera (Gasabo)
“Kubatwa n'inzoga Biravurwa.”
Kuba #Sober bibe intego.
#TunyweLess tugire ubuzima bwiza.
#HeheNicyuma
#SoberGen
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Ujya wibaza ububi bw’ inzoga ku mubiri w'umuntu?
Inzoga igira ingaruka ku mubiri, cyane cyane igihe umuntu azinyoye akiri muto.
Ingaruka z'inzoga zirimo:
❗️Kugwingira k'ubwonko
❗️Indwara z'umwijima,...
❗Indwara zo mu mutwe nk'agahinda gakabije no kuba imbata,...
Reba iyi videwo, umenye byinshi bityo ufate umwanzuro ku buzima bwawe.
Ba #Sober kandi ubigire intego.
"Kubatwa n'inzoga biravurwa, bigakira"
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen





















