Pinned Tweet
Rwanda Has Already Won the Champions League Final Before Kick-Off💪.
Niba nta shaza muri comment vuga uti
#visitRwanda 🇷🇼
Reka turye show retweeted
Igisubizo kuri @rukacarara kimwe n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Mugenzi, Gatanazi n’abandi bambari babo:
Kugarura imvugo y’uko ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994 ari ryo ryabaye "imbarutso" (trigger) ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukugoreka amateka no kwirengagiza nkana itandukaniro riri hagati y’urwitwazo rwo gutangiza igikorwa (operational pretext) n’umugambi wateguwe igihe kirekire (premeditated plan). Icyabaye muri iryo joro ntabwo ari impamvu yateye Jenoside, ahubwo kwari ugukoma urwitwazo noneho imashini y’ubwicanyi yari imaze imyaka myinshi yubakwa, itozwa kandi ikwirakwizwa mu gihugu hose. Iyo Jenoside iba itarateguwe mbere, ntibyari gushoboka ko mu masaha make cyane indege ikimara kugwa, mu gihugu hose hahita hashyirwaho bariyeri z’ubwicanyi, hagatangira guhigwa Abatutsi hakoreshejwe amalisti yanditse mbere, ndetse n’intwaro zari zaraguzwe ku bwinshi zigahita zikwirakwizwa mu baturage.
Nk'uko @Turyeshow yabikwibukije mu buryo bufatika, kwemeza ko indege ari yo yateye Jenoside ni ukwirengagiza nkana amateka y'ubwicanyi bw'igerageza (dress rehearsals) bwakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye nta ndege n'imwe yari yagahanuwe. Guhera mu 1959, mu 1963 icyiswe Noheli y'amaraso i Gikongoro, ndetse no mu 1973 ubwo abanyeshuri n'abanyabwenge b'Abatutsi birukanwaga mu mashuri no mu kazi abandi bakicwa, ubutegetsi bwari bwaramaze kubiba urwango n'umuco wo kudahana. Ibi byakomeje mu 1990 i Kibilira(Ngororero) no mu Mutara, mu 1991 ubwo hicwaga Abagogwe mu Ruhengeri na Gisenyi, ndetse no mu 1992 mu Bugesera aho umutwe w'Interahamwe wakoze ubwicanyi ndengakamere nyuma y'amakuru y'ibinyoma yari amaze gutangazwa na Radio Rwanda. Aho hose hicwaga Abatutsi bazira uko bavutse, kandi Habyarimana yari akiriho n'indege ye ikiri nzima.
Ikindi kinyomoza burundu iby'uko indege yabaye imbarutso ni uburyo bw'imitegurire n'ikoranabuhanga ry'ubwicanyi (Logistics & Speed). Mu mateka y'isi, nta na rimwe uburakari bw'impanuka y'indege bushobora gutuma mu minota 45 gusa indege ikimara kugwa, umutwe w'abarinda Perezida (#GP) n'Interahamwe bahita bafunga imihanda yose y'i Kigali, bagatangira kwica abayobozi batavuga rumwe n'ubutegetsi n'Abatutsi hakoreshejwe amalisti yari asanzwe yanditse kandi arimo amazina, aho batuye n'ibyo bakora. Ntabwo uburakari bw'ako kanya bwatuma mu gihugu hose haboneka imihoro mishya ibihumbi n'ibihumbi yari yaraguzwe mu mahanga hagati ya 1992 na 1994, ngo hatangire ibiganiro byari byarateguwe kuri radiyo RTLM, cyangwa ngo haboneke lisansi yo gutwara abicanyi mu modoka za leta. Ibyo byose byari byarateguwe mbere y'itariki ya 6 Mata 1994.
Ibi kandi byashimangiwe n'inyandiko z'ibanga n'iperereza mpuzamahanga bitagira aho bibogamiye. Ku wa 11 Mutarama 1994, amezi atatu yose mbere y'uko indege ihanurwa, uwari uyoboye ingabo za LONI mu Rwanda (MINUAR), Gen. Roméo Dallaire, yoherereje LONI inyandiko izwi nka "#GenocideFax", avuga ko umutangabuhamya yamuhishuriye ko Interahamwe ziri kwandika Abatutsi bose i Kigali kandi ko zifite ubushobozi bwo kwica abantu 1,000 mu minota 20 gusa. Ibi byiyongera kuri #RaporoyaKomisiyoyaMucyo (2007) yagaragaje uko umugambi wateguwe mu rwego rwa politiki n'igisirikare, #RaporoyaKomisiyoyaMutsinzi (2010) ndetse n'iperereza ry'abacamanza b'Abafaransa #MarcTrévidic na #NathaliePoux (2012) byagaragaje ko ibisasu byahanuye indege byarasiwe mu kigo cya Kanombe cyagenzurwaga n'ingabo za Habyarimana ubwe, ndetse na #RaporoDuclert (2021) y'abahanga b'Abafaransa yemeje ko umugambi wa Jenoside wari uzwi neza mbere ya Mata 1994.
Ku bw'ibyo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) mu manza zitandukanye rwafashe umwanzuro w'amateka ndetse no mu mategeko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe na leta (state-sponsored premeditated plan), aho kuba igikorwa cyatewe n'umujinya w'impanuka y'indege. Kuvuga ko indege ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside ni ugutiza umurindi imvugo zipfobya cyangwa zishaka kugabanya uburemere bw'itegurwa rya Jenoside, mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko indege yabaye gusa urwitwazo rwo gutangiza umugambi wari wararangiye kera.
Mu kiganiro Bwana Ally Yussuf Mugenzi aherutse kugirana n'umunyamakuru Étienne Gatanazi kuri YT channel ye RealTalk channel, yasubiyemo ko trigger "imbarutso" ya Jenoside yabaye mu Rwanda 1994 ari ihanurwa ry'indege ya président Habyarimana Juvénal.
🔸️Ese kuki inkotanyi zirwanya icyo kintu zikanga ko hakorwa iperereza ryuzuye niba atarizo zayihanuye?
🔸️Ese kuki raporo zose zishinja Kagame n'ibyegera bye guhanura iyo ndege zabitswe?
Ntawahisha UKULI burundu, igihe abanyarwanda bamenye uwahanuye indege, amateka ya jenoside azandikwa bundi bushya.
Hanyuma se hano hari hahanuwe iyihe ndege ?
1973 Hirya no hino mu gihugu, cyane cyane abanyabwenge n'abanyeshuri b'Abatutsi
1990 Kibilira, Mutara
1991 Ruhengeri na Gisenyi, cyane cyane Abagogwe
1992 Bugesera (Kanzenze, Gashora na Nganda)
1993 Ruhengeri, Gisenyi, Kibuye na Byumba
Mu kiganiro Bwana Ally Yussuf Mugenzi aherutse kugirana n'umunyamakuru Étienne Gatanazi kuri YT channel ye RealTalk channel, yasubiyemo ko trigger "imbarutso" ya Jenoside yabaye mu Rwanda 1994 ari ihanurwa ry'indege ya président Habyarimana Juvénal.
🔸️Ese kuki inkotanyi zirwanya icyo kintu zikanga ko hakorwa iperereza ryuzuye niba atarizo zayihanuye?
🔸️Ese kuki raporo zose zishinja Kagame n'ibyegera bye guhanura iyo ndege zabitswe?
Ntawahisha UKULI burundu, igihe abanyarwanda bamenye uwahanuye indege, amateka ya jenoside azandikwa bundi bushya.
250
Reka turye show retweeted
⛔️KUBURIRA ‼️
——————————
RIB iraburira abantu bose kwitondera amatangazo akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ashishikariza abantu kugura AMAGARE akoreshwa n’amashanyarazi (e-bikes) ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye (ELECTRONIC DEVICES).
Hari abantu b’abatekamutwe bari gukoresha ayo matangazo mu buriganya, basaba abantu kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko amagare bazayagezwaho mu gihe gito, nyamara bagamije kubariganya.
RIB iragira inama buri wese kugira amakenga, gushishoza no kubanza kugenzura neza uwamamaza n’aho ubucuruzi bwe bushingiye ndetse n’ibyo yamamaza mbere yo kohereza amafaranga.
Muzirikane ko ibintu byose byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ko iteka biba atari ukuri. Ntihakagire ushukwa n’amafoto meza cyangwa igiciro gito, kuko ari buryo bumwe bifashisha bareshya abo bashaka gushuka.
Mwirinde uburiganya, murinde amafaranga yanyu kandi musangize abandi ubu butumwa kugira ngo na bo birinde kugwa mu mutego w’abatekamutwe.
Aka ni agakino murimo sha ntabwo turi abana😅
😢🙏Bwana @NdahiroPapy mfashe Akanya Ngo Mbashimire kuba Mumfashije maze Mukanzanira ibyo kurya!😢Mubyukuri,mubinzaniye Narimbikeneye kuko Kurya Byari ikibazo Nyuma Yuko Nari Maze igihe kinini ngowe n'Ubuzima butari bunyoroheye murugo iwanjye! IMANA yo mw'ijuru,Iguhe Umugisha🙏
1
408
Honestly this is mediocre abaturanyi bacu nabonye batwihaye.nagirango mbasabe niba bafite internet bajye kureba ibihembo First Lady wacu amaze gutwara uko bingana na gaciro kabyo kandi nta byacitse.imyumvire nkiyi yo guhururira utuntu nkutu twa mafuti ntiyigeze iturangwamo.
Ese ubundi hari uwukurimo ideni ngo tuzagufashe kurikwishyuriza ko ibintu wabishyize kurundi rwego?
This quoted post is unavailable.
1
2
114
Reka turye show retweeted
Update 🧧🧧
Abacancuro bafashwe.
Adui arimo guhondwa accordingly.
Amakuru arambuye ni mukanya wowe gusa tugumane hano kuri @dr_dash250
Reka turye show retweeted
Amashyiii yose kuri @BruceMelodie uzitabira igitaramo “Umurage w'Intore” cy’Itorero Inganzo Ngari.
——-
Nawe ntuzabure, ni kuri uyu wa gatandatu, itariki 21/11/2026 muri @bkarenarw guhera 6PM.
Gura itike yawe kuri ticqet.rw cg ukande *513*1*02# tuzataramane agati gaturike
#InganzoNgari
#lmyaka20MuNganzo
#UmuragewIntore
📍Save the date
Itorero Inganzo Ngari ryaduteguriye Igitaramo gikomeye “Umurage w’Intore” cyo kwizihiza imyaka 20 mu Nganzo.
Ni tariki 21/11/2026 muri BK Arena, Saa 6:00 PM
Gura Itike kuri ticqet.rw cyangwa 5131*02#
Tuzataramana bitinde ntuzabure ❤️
#InganzoNgari
#lmyaka20MuNganzo
#UmuragewIntore
Reka turye show retweeted
TL cleanse 🤍
Our FL and @LMushikiwabo 🤍
Reka turye show retweeted
The big country in green(🇨🇩) spends all its time crying about the small country in orange(🇷🇼)
Is Rwanda a superpower, or is your government just that useless?
Under Tshisekedi, Kinshasa cannot breathe without saying "Rwanda." Everything is Rwanda's fault. Army? Rwanda is stronger. OIF? Rwanda has the best candidate. Minerals? Rwanda manages them better. Security? Rwanda is safer.
Imagine being Congolese and waking up every day to Tshisekedi as your president.
Reka turye show retweeted
This evening in Phnom Penh, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined other leaders for a dinner hosted by Prime Minister Hun Manet of Cambodia in honour of Heads of state and government attending the 20th Francophonie Summit.
























