
Umufundi w'i 🇷🇼 (Certified Engineer by #IER), Ukeneye service z'ubwubatsi hamagara 0788833442 cg Watsapp https://teapawt.net/t.co/4tD4xI8U4N
🇷🇼
Joined September 2022
- Tweets124K
- Following2K
- Followers20.2K
- Likes122K
Pinned Tweet
3 in 1!
Watsapp cg Call +250788833442
Niba ushaka Kubaka ibintu bihura n’inzozi ni ukuri turi Tayali!
ACES Ltd
#accessrealdream
Uko wava muri Airtel ujya muri MTN cyangwa ikinyuranyo | Murimuka se❓
Umubonjo: UMUKILIYA UMAZE KWIMURA NIMERO NTASHOBORA KONGERA KUYIMURIRA KU KINDI KIGO MU GIHE CY’IMINSI 90.
Ibindi, SOMA👇
~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~~
🔸 Abakoresha telefoni mu Rwanda bazemererwa kuva ku kigo kimwe cy’itumanaho bajya ku kindi bagumana nimero yabo, binyuze muri gahunda ya Mobile Number Portability (MNP).
🔹 Iyi gahunda ireba nimero za telefoni zigendanwa gusa, ntireba telefoni zo mu ngo (fixed lines).
🔸 Ushaka kwimura nimero azajya abisaba ikigo ashaka kujyamo, aho gusaba icyo asanzwemo.
🔹 Agomba kwerekana icyangombwa kimuranga cyemewe, kuzuza no gushyira umukono ku ifishi isaba kwimura nimero.
🔸 Azasabwa kwemeza ko ari we nyir’inomero, binyuze mu butumwa bugufi (SMS) bwo kwemeza ubusabe bwe.
🔹 Iyo nimero ikoreshwa kuri konti yo kwishyura nyuma (Postpaid), hashobora gusabwa fagitire iheruka kugira ngo amazina ahuzwe n'ari ku cyangombwa kimuranga.
🔸 Ikigo umukiliya avuyemo gifite amasaha ane y’akazi yo gusuzuma no kwemeza cyangwa kwanga ubusabe.
🔹 Nyuma yo kwemezwa, ikigo gishya gifite andi masaha ane yo gutangiza serivisi kuri iyo nimero.
🔸 Muri rusange, kwimura nimero bigomba kurangira mu gihe kitarenze umunsi umwe uhereye igihe ubusabe bwemejwe bukoherezwa ku kigo umukiliya avuyemo.
🔹 Nta kigo cy’itumanaho cyemerewe kwishyuza umukiliya amafaranga yo kwimura nimero. Icyakora, SIM card nshya ishobora kwishyuzwa ku giciro gisanzwe.
🔸 Umukiliya ufite umwenda atarishyura ku kigo asanzwemo ashobora kwangirwa kwimura nimero.
🔹Nimero igomba kuba igikora kandi itarigeze itangazwa ko yibwe cyangwa yatakaye.
🔸 Amafaranga asigaye kuri telefoni (airtime) ntiyimukana na nimero. Ubutumwa butarageze kuri telefoni, ubutumwa bwo kuri voicemail n’izindi serivisi zimwe na zimwe na byo bishobora gutakara.
🔹 Umukiliya umaze kwimura nimero ntashobora kongera kuyimurira ku kindi kigo mu gihe cy’iminsi 90.
🔸 Icyakora, afite uburenganzira bwo kwisubiraho mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo kwimura nimero, akayisubiza ku kigo yari avuyemo, hubahirijwe ibisabwa n'amasezerano.
🔹 Ikigo umukiliya avuyemo nticyemerewe kumuhamagara cyangwa kumwoherereza ubutumwa bugamije kumwumvisha ko agumayo cyangwa ko agaruka, mu gihe cy’iminsi 90 nyuma yo kwimura nimero.
🔸 Iyo kwimura nimero bitinze kurenza igihe giteganywa, umukiliya afite uburenganzira bwo guhabwa indishyi hakurikijwe amabwiriza abigenga.
🔹 Amakuru ajyanye no kwimura nimero abikwa n’ikigo gishya mu gihe cy’imyaka 10.
Isôoko : RURA, Regulation No 019/R/ICT/RURA/2024.
Copy from @oswaki
2
959
Ubutaka bwo guhingaho ni Ubutaka bukomye! Niba uhaguze Itegure guhinga ibindi waba utemye rutenderi!
3
5
1,191
Gutegura dalle mbere yo kumena béton, Kuri chantier ya ACES Ltd, tugenzura uko ibyuma bitondetse, uko spacers zashyizweho n’aho imiyoboro y’amashanyarazi n’iy’amazi inyura, tukabihuza n’ibishushanyo by’umushinga.
Aha haryamye inoti!
1
4
883
Mwumve Bantu banjye! Ugure ubutaka wabanje kureba icyo Bwagenewe! Kandi ugure ahahura Nibyo ukeneye! Ngo guhinduza byo ni inzozi!
5
660

























