
Communication Specialist II Journalist II Media Personality II Reporter at @btntvrwanda🎤 Author News at https://teapawt.net/t.co/znoCMvVjzM & https://teapawt.net/t.co/YsadE5AwFd
Kigali,Rwanda
Joined August 2023
- Tweets1.7K
- Following1.6K
- Followers810
- Likes1.6K
Pinned Tweet
Abakinnyi 29, #Stephen #Constantine yahamagaye kuzifashisha kuri match 2 za Mali
Abakina hanze: 19
Rayon: 4
APR: 3
Police: 1
Kiyovu SC: 1
Udafite ikipe: 1
Manzi Thierry,Ruboneka, Ganijuru na bo bagarutse.
✈️Itike yo guherekeza ikipe i Bamako yagejejwe ku madolari 700
1
73
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO:
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kinshasa muri #RDC bwahagaritse igitambo cya Misa cyagombaga kubera kuri Stade Tata Raphaël, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho cyari giteganyijwe kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo.
Umuvugizi wa Karidinali yavuze ko abateguye uwo muhango bataramenyeshwa impamvu iyo Misa yahagaritswe kuba cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro birambuye.
Hagati aho, Aba Polisi benshi boherejwe hafi yiyo stade mu rwego rwo gukumira ko uwo muhango uba.
#UkweliNews #RDC
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwafunguwe ku mugaragaro i Stockholm muri Suède, ari intambwe ikomeye mu kubungabunga amateka no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.
Yashimangiye ko ari ingenzi gukomeza kuzirikana abishwe muri Jenoside, gushyigikira abarokotse no kugeza ukuri ku mateka yayo ku bisekuru bizaza, kugira ngo bitazibagirana.
@RwandaMFA @RwandainSuede @onduhungirehe #UkweliNews
✍️: @manishimweja
Abagize inteko itora muri @KireheDistrict bitoreye Abajyanama rusange b’Akarere Umunani (8), muri abo harimo:
Rangira Bruno
Nzirabatinya Modeste
Mukeshimana Gloriose
Prof. Dr. Callixte Kabera
Umubyeyi Aimee Laetitia
Dr.Deo Mutambuka
Mukankuranga Liliose
Musabyimana Jean
@rangira
51
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: #Papy #Pungu, umwe mu banyapolitiki bo mu Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila muri RDC, yaburiye bamwe mu barwanashyaka baryo bashaka kurivamo kubera andi mahirwe ya politiki, abasaba kudatererana amahame n’ibitekerezo by’ishyaka nyuma yo kungukira mu rugamba rw’impinduramatwara.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, aburira abo yise “abiyita abanyapolitiki bashyigikiye Repubulika n’amahoro”.
Yavuze ko PPRD itagomba gufatwa nk’ishyaka umuntu yinjiramo ashaka umwanya wa politiki, akarisohokamo amaze kugera ku nyungu ze bwite, ahubwo ko ari umuryango wa politiki uhuza abantu basangiye amateka n’amahame.
#Ukwelinews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: #Benjamin #Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FRN, yihanangirije ubutegetsi bwa Kinshasa n’abahuza mu biganiro by’amahoro, avuga ko badakwiye guceceka ku bikorwa ashinja ingabo za FARDC gusenya ibikorwa remezo no kwica abasivili mu burasirazuba bwa #RDC.
Yavuze ko niba indorerezi n’abahuza bakomeje guceceka kuri ibyo bikorwa, na bo batazagira icyo bavuga igihe FRN izaba itsinze FARDC n’abo bafatanyije, abo Mbonimpa yise “ingabo z’urupfu”.
#UkweliNews #RDCongo
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO: Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yagaragaye atera urwenya mugenzi we wa Malaysia, Anwar Ibrahim, amukorera ibimenyetso bisekeje mu maso ndetse anamwereka ururimi, mbere y’uko inama y’abakuru b’ibihugu bitabiriye APEC itangira i Shenzhen mu Bushinwa.
Ibi byabaye ku wa 19 Ugushyingo 2026, ubwo abayobozi bombi bari bahuriye aho iyi nama yabereye, bagasangira akanya ko gusabana no gusetsa.
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO:
#RDC: Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yasabye abayobozi ba politiki n’ab’Ubuyobozi b'umutwe wa FRN kugeza ku baturage ubutumwa bwayo no gushyira mu bikorwa amasomo bakuye mu mahugurwa bahawe.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu gusobanurira abaturage imigabo n’imigambi ya FRN, kugira ngo ubutumwa bwayo burusheho kumenyekana no kugera ku baturage.
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yatangaje ko umujyi wa Addis Ababa watangije umushinga wo kuvugurura ibikorwa remezo mu buso bwa hegitari 57, ugamije kuyigira umujyi ugezweho kandi utangiza ibidukikije.
Uyu mujyi uzubakwamo imihanda, inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare, parikingi z’imodoka zisaga 5.000, amashuri, amasomero, ibibuga by’imikino n’ahantu ho kuruhukira.
Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bya Ethiopia bigamije kubaka imijyi iteye imbere, yorohereza abaturage kandi itanga amahirwe y’akazi n’iterambere ry’ubukungu.
#UkweliNews #Ethiopia
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yakiriye Etleva Kadilli, Umuyobozi wa UNICEF mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango umaze imyaka 40 ukorera mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rwa UNICEF mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abaturage.
Ibi biganiro bibaye mu gihe UNICEF yizihiza imyaka 80 imaze ikorera ku Isi hose.
@RwandaHealth @unicefrw @nsanzimanasabin @RwandaGov #Ukwelinews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU: Kuri uyu wa Gatatu, #EASF, yatangije inama y’iminsi ibiri y’impuguke mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ibera i Karen muri Nairobi, Kenya, igamije kuganira ku kunoza imikorere yayo hifashishijwe ikoranabuhanga mu myaka itanu iri imbere.
Iyi nama ihuje impuguke zo mu bihugu biwugize, aho ziri gusuzuma umushinga w’iyo gahunda no kunoza imikorere yayo kuva mu 2026 kugeza mu 2030, no gutanga inama zafasha kongera ubushobozi n’umusaruro bya EASF.
@EASF4Peace #Kenya #Ukwelinews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO:
Kimenyi Yves, yateguje ikiganiro bazahuriramo na Miss Uwase Muyango Claudine, bamaze igihe bavugwaho ko umubano wabo utameze neza. Iki kiganiro kizanyura ku muyoboro wa Youtube “Beyond 90 initiative.
Mu mashusho mureba, bagaragara bizihiwe baririmba indirimbo “Hoza ijwi ryawe” ya Siloam Choir ADEPR Tyazo.
@kimenyiyves #UkweliShowbizzy
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Col. Claudien Bizimungu, yakiriye indege za Sosiyete ya Uganda Airlines ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ubwo iyi sosiyete yatangizaga ingendo zitaziguye hagati ya Entebbe na Kigali.
Izi ngendo zigamije koroshya ubuhahirane n’ingendo hagati y’u Rwanda na Uganda no guteza imbere ubukerarugendo no gufungura andi mahirwe y’ishoramari.
@RwandaInfra @claudienBI @UG_Airlines @RwandaGov @RDBrwanda
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO🎥
Umutwe wa FRN wa Joseph Kabila, ku wa 17 Ugushyingo 2026, wafashe agace ka Kambegeti, mu karere ka Bunyakiri, nyuma y’uko ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bakuyemo akarenge.
Aka gace gaherereye mu birometero 20 uvuye i Hombo, hafi y’umupaka utandukanya uturere twa Kalehe na Walikale muri RDC.
#UkweliNews #RDC
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe muri Uganda.
Ibiganiro byabo byibanze ku kunoza ibikorwa remezo bihuza ibihugu byombi, kwagura amasoko no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.
@StateHouseUg @ikulumawasliano @UgandaMFA @mfa_tanzania
#Ukwelinews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥 AMASHUSHO 🎥
#RDC: Gen.Eddy Kapend yahakanye ibirego bya FRN bivuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero ku rugo rwa Joseph Kabila ruherereye i Kashamata.
Eddy Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byahabereye byari imyitozo isanzwe kandi ko urwo rugo rutigeze rugira icyo rwangirika.
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
Muzeyimana Florence wo mu Karere ka Ngoma wari ufite imyaka 54 yasanzwe mu giti cy'avoka yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Kagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Mutenderi, mu Ntara y'i Burasirazuba, Ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026.
@RwandaEast @NgomaDistrict @Rwandapolice
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO Y'INCAMAKE🎥
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibikorwa by’inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yabereye i Phnom Penh muri Cambodia, kuri iki Cyumweru, birimo itangizwa ryayo, ifunguro ryateguwe n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo n’ibirori byateguwe na Minisitiri w’Intebe Hun Manet.
#UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO🎥
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yakiriye Ambasaderi mushya wa Malaysia muri Iran, Dato’ Wan Yusri, watangiye inshingano ze za dipolomasi, amushyikiriza kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye.
#UkweliNews #Iran
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO🎥
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, #Louise , yavuze ko guharanira amahoro bisaba kwanga ko umutekano muke uba ibisanzwe, ndetse n’imibabaro y’abantu igafatwa nk’ibintu bisanzwe.
Yabigarutseho asobanura insanganyamatsiko y’Inama ya 20 ya OIF, igira iti “Gushyira imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere rusange n’umutekano urambye.”
@LMushikiwabo @OIFrancophonie #SommetFrancophonie2026 #UkweliNews
✍️: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
🎥AMASHUSHO🎥
Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa( OIF), yashimangiye ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kurushaho gufatanya, kubahana no gukemura ibibazo binyuze mu biganiro, kugira ngo OIF ikomeze kugira uruhare mu guhangana n’impinduka n’ibibazo isi ihura na byo.
@LMushikiwabo @OIFrancophonie #UkweliNews
✍️: @manishimweja


























