Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Zigama iyishinja gushyigikira M23
Washington yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama CSS, ibishinja kugira uruhare mu gufasha umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
UBUREZI
=======
Dore akazi k'igihe gito RWAMASHYONGOSHYO i @RwamaganaDistr
Bene degrees ng'uwo umurimo.
#DRONES
Ubu aka kanya #Drones ziri ahari kubera ibiganiro bya @PSFEastern muri @KayonzaDistrict aho bari kuganira ku bikorwa by'iterambere nuko urwego rw'abikorera muri iyi Ntara rwarushaho gukomeza kuba rudanangiye rutajegajega,...
@GatsiboDistrict
@NyagatareDistr
@NgomaDistrict
@BugeseraDistr
@KireheDistrict
@RwamaganaDistr
@RwandaEast
@PSF_Rwanda
@PudenceR
@RwandaTrade
HATANGAJWE AHO AGAKIRIRO KA GISOZI KAGIYE KWIMURIRWA
============================
igihe.com/amakuru/article/ag…
AMAKURU AGEZWEHO
==================
Kuri uyu wa 28 /10/2026,Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu muhango wo kwakira abapolisi bato icyiciro cya 22 @Vbiruta, mu Ijambo rye yagize ati: “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.”
Yasabye abapolisi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava no gukorera Igihugu kinyamwuga, bashyira umuturage ku isonga. Yibukije ko intego ari uguharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda no kubaka umutekano urambye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.
@Rwandapolice
DORE IMPAMVU AMATA YABUZE SASA
============================
igihe.com/amakuru/article/im…
UPDATES
=======
Nakomeje guhuga ntinda kubabwira ibijyanye na serivisi za @sttheresaclinic ariko ndahugutse reka mbabwire,...
Ubusanzwe St. Theresa Polyclinic iherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Kigabiro, itanga serivisi zinyuranye z'ubuvuzi rusange n'ubw'inzobere.
Zimwe mu serivisi z’ingenzi harimo :
Serivisi z'Ubuvuzi bw'Inzobere (Medical Services)
• Ubuvuzi Rusange (General Medicine): Gusuzuma no kuvura indwara zinyuranye.
• Abana (Pediatrics): Gukurikiranira hafi no kuvura indwara z'abana.
• Indwara zo mu mubiri (Internal Medicine): Ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri.
• Kubaga (General Surgery): Serivisi zo kubaga
• Ibibazo by'Abagore n'Ababyeyi (Gynecology & Obstetrics): Gukurikirana abatwite n'indwara z'abagore.
• Ubuvuzi bw'Amenyo (Dental Service) Gusuzuma no kuvura amenyo.
• Ngororangingo (Physiotherapy): Serivisi z'ingingo n'izindi zifasha ingingo gukora neza.
Izindi Serivisi z'Ubuvuzi (Polyclinic Services)
• Kubyaza (Maternity) no Gukingira (Vaccination): Serivisi z'ababyeyi n'iz'inkingo z'abana.
• Gupima muri Laboratwari (Laboratory Exams): gupima amaraso, inkari n'ibindi.
• Ibindi bizamini (Echography)
• Kwakira abarwayi (Hospitalisation): Serivisi zo kuryama mu bitaro.
• Kuboneza urubyaro (Family Planning): Hatangirwa Inama n'uburyo bwo kuboneza urubyaro.
• Gupima HIV/gukurikirana abafite ubwandu (VCT/PMTCT/ART Service): Kwipimisha ku bushake, kwirinda kwanduza umwana n'itangwa ry'imiti igabanya ubukana.
• Ubuvuzi bw'Ihutirwa (Emergency Services): Kwakira no kuvura abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse.
Iri vuriro muri izi serivisi zose zitangirwamo usanga abenshi serivisi zijyanye n'ibibazo by'abagore n'ababyeyi (Gynecology & Obstetrics) ziza ku isonga kuko hari abaganga b'inzobere babikora kinyamwuga kandi gipfura,...
Serivisi nziza zihatangirwa nawe nakubwirako ushaka kwivuza niyo wagana,nanjye ndi umwe mu bahamya bayihawe kandi ndanyurwa,...
Muri East by'umwihariko mufite amahirwe,...
@RwandaEast
@PudenceR @RwandaHealth @nsanzimanasabin
TWIGANIRIRE
===≈========
Iyi @sttheresaclinic mube mubitse iyi post ndaza kubabwira ibya serivisi batanga,...
Ibarizwa @RwamaganaDistr ,Kigabiro,...
@RwandaHealth
@nsanzimanasabin
@RwandaEast
@PudenceR
KURIKIRA IKIGANIRO LIVE ,RWANDA NKUNDA
===========================
youtube.com/live/ErlOtwJ-VZ8…
UBUVUGIZI
=========
Aya manota gutinda aba agishyirwa ku ijanisha! Cyangwa umuntu uyemeza ari mu mahanga iyo kure? Ibi bya @NCNMRwanda ntabwo mbimenyereye ariko ngo ibi bizamini ubitsinda yajya no mu ijuru adapfuye,...
Nyabuna mutange izo Lisence tubone abatuvura,...
@RwandaHealth
@nsanzimanasabin
TWIGANIRIRE
===========
Intara y'Amajyepfo @RwandaSouth bimeze gute? Ubu habuze n'umwe wongera kwiyamamaza nk'uko wenda muri @RwandaNorth byagenze? Iburengerazuba n'Iburasirazuba wenda,...
UBUVUGIZI
=========
Nyamara mu bigo by'amashuri inzara ishobora kuba iri kuvuza ubuhuha!
Hano ni muri @MusanzeDistrict ,Umurenge wa Shingiro ngo ibiryo byaragabanyijwe abandi barabibura,bivuzeko hasigaye haba inkomati rero!
@Rwanda_Edu @JoNsengimana @ClaudetteIrere mutabare,...
@oswaki ibi byagira ingaruka ku ireme?
NIBARIZE
====≈===
Iki Kigo cy'Igihugu gishinzwe Itorero n'Umuco cyahawe Dr Mbarushimana Nelson gihurirahe n'Inteko y'Umuco?
Umuntu ubizi yansobanurira,...
Murakoze.
Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahinduriwe inshingano
============================
Perezida Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, mu gihe Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, naho Dr Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède.
Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 27 Ukwakira 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Iryo tangazo rigaragaza ko Bamporiki yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri nyuma yo kugisha inama uyu muryango.
Mu zindi mpinduka, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.
Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.
Komereza aha 👇🏾
igihe.com/uncategorized/…
Icyo nkundira @Bamporikie ahora ari maso ntahuga,iki cyizere rwose ntikizaterwe inyoni nka kirya,...
AMAKURU AGEZWEHO
==================
Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w'Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ni inshingano yahawe kuri uyu wa Kabiri, aho asimbuye Uwacu Julienne Wagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo.
Ishyuke mu Rwanda umu
@Bamporikie
#DRONES
Gitifu wo muri Gakenke ari kubazwa ku nyandiko zo mu irangamimerere
============================
Amakuru #Drones zivana muri @GakenkeDistrict avugako uyu Gitifu wa Muhondo,Gasasa Evergiste yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, akaba afungiye muri Kigali.
Bikekwako ashobora kuba yarakiriye indonke, bivugwako yaba yaragize uruhare mu gutanga icyemezo cyerekana ko umuntu yasezeranye kandi bitarabayeho ,....
Amakuru ya #Drones ni uko koko Gitifu afunze, aho yakoze ikosa ryo mu irangamimerere ryakozwe ariko aho yarimenyeye ngo yararikosoye, nubwo bitabujije ko umuturage we yakoresheje iyo attestation de marriage yemejwe habaye ikosa, akayikoresha mu kwanga indishyi kandi atarigeze asezerana.
Ibi rero bikaba byatanga isomo ko abayobozi bakwiye kujya bitondera inyandiko nkizi ziremereye z'irangamimerere.
Ibindi byaba biri muri dosiye inzego bireba ziri kubikurikirana,...
Hari amakuru yavuzweko yari afungiye @Nyamagabe ariko #Drones zabonyeko atigeze ajyanwa Nyamagabe na rimwe ahubwo ari i Kigali,...
@Rwandapolice
@RIB_Rw
@Murangira_BT
@RNPSpokesperson
@muka_vestine
@RwandaNorth


























